Mike Habinshuti, wamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda nk’umujyanama wa Bruce Melodie, yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026.
Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, agaragaza ko Habinshuti akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa. Kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Habinshuti yamamaye cyane mu 2022 ubwo yakoranaga bya hafi na Bruce Melodie, by’umwihariko mu gihe uyu muhanzi yajyaga gutaramira i Burundi akahagirira ibibazo by’amategeko bifitanye isano n’ideni.
Mu minsi ishize, izina rye ryongeye kugarukwaho cyane mu buyobozi bwa Rayon Sports, aho yari yashyizwe mu bayobozi bungirije na Twagirayezu Thaddée mbere y’uko komite yabo ikurwaho itaremezwa n’Inteko Rusange.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.


