Uwacu Julienne yahawe izindi nshingano muri MINUBUMWE

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yafashe ibyemezo bitandukanye irimo n’abayobozi bashya bahawe inshingano.

Muri abo bayobozi bahawe inshingano harimo Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Uyu akaba yarigeze kuba Minisitiri y’Umuco na Siporo muri Gashyantare 2015 avuye ku nshingano zo kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwereane n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uyu mwanya yaje kuwuvaho mu 2018, asimburwa na Nyirasafari Espérence.

Uwacu Julienne nubundi yari asanzwe akuriye Ishami rishinzwe kubaka Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w ‘u Rwanda muri Zambia aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandine wari usanzwe muri uyu mwanya.James Ngango wagizwe Ambasaderi mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *