Babou Tale wabaye wabaye umujyanama wa Diamond yatorewe kuba Depite

Uwahoze akora muri Wasafi ya Diamond Platnumz yatorewe kuba umudepite

Shaban Hamisi Taletale uzwi nka Babu Tale wahoze ari umukozi w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi akanaba umujyanama wihariye wa Diamond Platinumz yatorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Babou Tale wabaye wabaye umujyanama wa Diamond yatorewe kuba Depite
Babou Tale wabaye wabaye umujyanama wa Diamond yatorewe kuba Depite

Babu Tale yatowe ahagarariye agace ka Morogoro y’Amajyepfo, akaba yari umukandida w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi(CCM) muri ako gace.

Babu Tale ubwo yiyamamazaga yijeje abaturage ko nibamutora azaharanira iterambere mu myigire, umutekano no kubaka imihanda. Yatsindiye uyu mwanya arusha cyane umukandida w’ishyaka Chama Cha Demokarasia ya Maendeleo( CHADEMA), Yosepher Komba bari bahanganye.

Mu bindi byamamare byatowe muri iyi ndeko twavuga nk’umuraperi Hamis Mwinjuma wamenyekanye nka Mwana Fa winjiye mu nteko ahagarariye agace ka Muheza mu ishyaka CHADEMA.

Umuraperi Mwana Fa yatorewe nawe kuba umudepite
Umuraperi Mwana Fa yatorewe nawe kuba umudepite

Ibi byamamare byombi bije mu nteko bibisikana na Joseph Haule, wamenyekanye nka Professo Jay wa CHADEMA, wananiwe gutsindira manda ya Kabiri muri iyi nteko.

Professor Jay yatsinzwe amatora muri manda ya Kabiri
Professor Jay yatsinzwe amatora muri manda ya Kabiri

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *