Uwahoze ari Minisitiri wa RDC abona Museveni na Ruto badashobora ‘kwitambika RDF’

Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro muri Congo Kinshasa, yashyize Kenya na Uganda mu gatebo kamwe n’u Rwanda, ashimangira ko Ingabo z’ibi bihugu byombi nta gisubizo bizigera biha RDC ku bibazo ifite.

Uyu mugabo usigaye ahagarariye ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC) mu nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite, yabitangarije mu kiganiro cyitwa Bosolo na Politik gitambuka kuri Televiziyo yitwa Bosolo.

Uganda na Kenya biri mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byohereje Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Ni nyuma y’imirwano yari imaze igihe isakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Leta ya Congo imaze igihe irega u Rwanda guha uyu mutwe ubufasha; ibirego rwakunze kwamagana.

Kuva Ingabo za Kenya n’iza Uganda zigeze muri Congo zakunze gushyirwaho igitutu n’ubutegetsi bw’i Kinshasa buzishinja korohereza inyeshyamba za M23.

Ku bwa Bitakwira, Kenya, Uganda n’u Rwanda ni “ibisa bisabirana”, ku buryo nta gihugu na kimwe gishobora kugambanira ikindi.

Uyu mugabo yavuze ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni avuka mu Rwanda, bityo ko ari ibidashoboka kuba abanye-Congo bamwitegaho kwitambika Ingabo z’u Rwanda bahamya ko ziri ku butaka bw’igihugu cyabo.

Yagize ati: “Perezida Museveni wa Uganda yavukiye mu Rwanda. Afitanye isano ya hafi n’icyo gihugu. Muratekereza ko ashobora kurwanya abasirikare b’u Rwanda batera igihugu cyacu?”

Bitakwira yunzemo ati: “Perezida wa Kenya uriho ni Umututsi. Mutegereje ibitangaza? Oya. Ni ibisa bisabirana. U Rwanda, Kenya na Uganda ntibazigera na rimwe bazana igisubizo ku ntambara RDC yashojweho.”

Justin Bitakwira yavuze ibi mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu minsi yashize yashinje Ingabo za EAC kunanirwa gukora ubutumwa bwazijyanye muri RDC, mbere yo guca amarenga y’uko ashobora kuzirukana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *