François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu gikomeye ku Rwanda, kugira ngo ruhagarike ubufasha ku mutwe wa M23 rushinjwa gufasha.
Hollande yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2012 na 2017, yanenze amahanga ku kuba ukomeje “kugorwa no kumvikanisha ijwi ryawo uko bikwiye.”
Abajijwe icyo Umuryango Mpuzamahanga wagakoze, Hollande yagize ati: “Ukwiye gushyira igitutu cyinshi ku Rwanda. U Rwanda hari ukuntu rutoneshwa.”
François Hollande yakomeje agaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umuntu w’ingenzi kuri Afurika, gusa igihugu cye kikaba cyemera ko hari ubufasha giha M23.
Yunzemo ko bibabaje kubona igihugu kinini cyane nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze imyaka myinshi giterwa, umutungo kamere wacyo ugasahurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ku bwa Hollande, ngo ibiri kuba kuri RDC birasa n’ibyabaye kuri Ukraine imaze igihe mu ntambara n’u Burusiya bwayiteye.


