Uwo mugabo wahoze akinira As Vita Club ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Les Leopards yapfiriye mu mujyi wa Kinshasa kuwa Gatanu Tariki ya 7 Kamena 2024.
Amakuru y’urupfu rwa Jean Makulu Kasongo Banza bakundaga kwita Korondo yemejwe na Perezida wa LISPED (Ligue sportive pour la promotion et la défense de droit de l’homme ) maitre Alain Makengo mu kiganiro yagiranye na Radio OKapi .
Jean Makulu Kasongo Banza, yakiniye ikipe ya As Vita Club ndetse anakina mu kipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Mu mwaka wa 1998 mu mikino ya nyuma y’ Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu yarikumwe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yegukanye umwanya wa Gatatu muri iyo mikino yabereye muri Burkina Faso.


