Uwakoraga ikiyede i Nyamirambo mu myaka 5 ishize aravuga ko ubu atunze Frw miliyari 7

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko, ukomoka mu Burundi, Nishishikare Jean de Dieu aravuga ko mu myaka 5 ishize yakoraga akazi ko gufasha abafundi kazwi nk’ikiyede i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ubu akaba afite umutungo abarira mu gaciro ka miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika.

Nishishikare uba muri Sweden, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yasobanuye ko yavuye mu Burundi, aza mu Rwanda, atura mu murenge wa Remera mu mwaka w’2016.

Mu gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko, ngo yatangiye gukurikira urungano rwe rwakoraga ikiyede i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, ariko kudakorera i Remera avuga ko yabiterwaga n’uko atashakaga ko abaturanyi be babimenya.

Aremeza ko ubuzima bwe i Kigali bwari bugoye ku buryo ari na we washakiraga barumuna be iby’ingenzi mu buzima, nk’imyambaro n’inkweto. Icyo gihe babanaga na nyina, kuko se yari yarasigaye mu Burundi.

Yagize ati: “N’ubwo nigaga, nta kindi cy’akazi nari kubona. Icyo gihe rero nabaye oblige yo kujya gusaba akazi k’ikiyede. Twari dutuye i Remera ariko kubera ko nari mfite bagenzi banjye i Nyamirambo kuri 40, bo bakoraga ako kazi, ntacyo byari bibatwaye. Ndibaza ‘Ko bandusha ubuzima’, ndabajoyininga, ngataha i Remera. Amwe mu mazi natanzemo imbaraga zanjye nifuza kuyasura vuba aha, nkareba uko bimeze kuko hari cyo byansigiye. Ibyo nabikoze ku myaka 18, mbikora hafi umwaka n’igice.”

Nishishikare yavuze ko yari asanzwe afite umuryango muri Sweden, umubaza icyo wamufasha cyamuhindurira ubuzima, na we kubera ko yari afite inzozi zo kuba ku mugabane w’u Burayi, awusaba ko wamushakira kaminuza yigisha amasomo ku buntu.

Ngo byarakunze, kaminuza ya Uppsala iramwakira, nyuma y’icyumweru kimwe abona akazi muri resitora mu mujyi wa Stockholm. Ati: “Akazi ka mbere nakoraga muri resitora, koza amasahani ariko ugakoresha imashini.” Icyo gihe ngo yahembwaga amafaranga angana n’amadolari 100 ku munsi, kubera kugakora neza, nyuma y’ukwezi, azamurwa ku madolari 13 ku isaha, akajya akora amasaha 18 cyangwa ku munsi. Ati: “Ntabwo naruhukaga. Amasaha 18 nayakoze imyaka 2.”

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga, yashinze ikigo gitanga serivisi yo koza amasahani mu buryo bw’umwuga, ayitangirana igishoro cy’amadolari ibihumbi 100, ahugura abantu, akajya aboherereza ibigo bitandukanye bibakeneye muri Sweden.

Abaze imitungo afite irimo imodoka 12 za Cadillac zitwara abagenzi bifite, Nishishikare avuga ko ubu ibarirwa mu gaciro ka miliyoni 7 z’amadolari (mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 7). Aravuga ko ikigo yashinze gifite abakozi bagera kuri 600 bahembwa buri kwezi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *