1771486700925

Uwari Perezida wa Korea y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu 

Urukiko rukuru rwa Seoul Central District Court rwahamije icyaha cyo kugambanira igihugu uwahoze ari Perezida wa South Korea, Yoon Suk Yeol, rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu mugambi wo guhungabanya inzego z’ubutegetsi.

Urubanza rwasomwe ku wa Kane, rugaragaza ko icyemezo Yoon yafashe mu Ukuboza 2024 cyo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare (martial law) cyari kigamije “guhagarika no gutesha agaciro” ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu kuri televiziyo icyo gihe, Yoon yari yatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye zigamije guhangana n’abo yise “imitwe irwanya igihugu”.

Umucamanza Ji Gwi-yeon yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Yoon yohereje abasirikare ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe na we mu bya politiki.

Urukiko rwemeje ko: “Intego yari uguhagarika ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko igihe kitari gito.”

Rwongeyeho ko gutangaza martial law byateje ingaruka zikomeye mu mibereho n’umutekano w’igihugu, kandi ko nta kimenyetso cyagaragaye cy’uko uregwa yigeze agaragaza kwicuza.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose, urukiko rwemeje ko Yoon Suk Yeol akatirwa igifungo cya burundu.

Uyu mwanzuro watangajwe mu murwa mukuru Seoul, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (Agence France-Presse (AFP).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *