Uwari umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yaguwe gitumo ari muri ‘ghetto’ arya igikomando n’igikoma

Ubuzima bigaragara ko butoroheye Mc Kats uherutse gutandukana n’Umunyanyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni.

Katamba uzwi nka MC Kats, yaguwe gitumo ari kurya ibishyimbo na capati (Ekikomando),  ibiryo bifatwa nk’iby’abantu bakennye cyangwa se ingaragu zidafite uzitekera.

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aragaraza MC Kats nk’uwivuguruza ku byo yari aherutse gutangaza ko kuba nta mugore bari kumwe ntacyo bimutwaye. Yavuze ko imyaka 15 amaze akora kuri televiziyo ndetse ari n’umushyushyarugamba ihagije ku buryo atakena.

Uyu mugabo ukora kuri NBS, televiziyo yo muri Uganda, mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragara abuza abantu kumufotora aho bari bamusanze arya ibiryo bizwi ko ari iby’abatifashije.

MC Kats na Fille ubwo bari mu rukundo/Interineti

Abatanga ibitekerezo bakomeje kwibaza niba uyu mugabo yaciye bugufi akaba na we yemeye ko ari mu bukene kandi ko ari indushyi nk’abandi bose badafite ubatekera mu rugo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Katamba na Fille batandukanye mu ntangiro z’umwaka wa 2019. Buri ruhande rushinja urundi gucana inyuma nk’impamvu yateye ibi, ariko buri umwe agaragaza mugenzi we nka nyirabayazana.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *