cbsn-fusion-behind-trumps-decision-to-remove-mike-waltz-as-national-security-adviser-thumbnail

Uwari umujyanama wa Trump wakoze ikosa rikomeye yahembwe kuba ambasaderi muri Loni

Perezida Donald Trump yavuze ko yahisemo Mike Waltz wahoze ari umujyanama we mu by’umutekano mu gihugu uherutse kwegura kubw’amakosa akomeye, ngo ajye kuba Ambasaderi utaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye.

Akiri umujyanama wa Trump, Waltz yashinze itsinda ryo kuganiriraho kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Signal, aho umunyamakuru wa The Atlantic yongewemo kubwo kwibeshya, bikarangira yumvise imigambi yo kugaba ibitero by’indege ku Ba-Houthi muri Yemen.

Trump yanditse ati: “Kuva mu gihe cye yambaye imyenda yo ku rugamba, mu nteko ishinga amategeko, nk’umujyanama wanjye ushinzwe umutekano w’igihugu, Mike Waltz yakoze cyane kugira ngo ashyire imbere inyungu z’igihugu cyacu.”

Ibi byatangajwe nyuma y’aho ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bitangaje ko Waltz yiteguye kuva ku buyobozi, mu bakozi ba mbere bazahindurwa muri iyi manda ya kabiri ya Trump.

Muri Werurwe, Waltz yaje kuvugwaho cyane nyuma yo kugaragara ko yashizeho mu itsinda ry’ibiganiro kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Signal, atabishaka, umunyamakuru wa Atlantike, Jeffrey Goldberg.

Itsinda ry’ibiganiro ryakoreshejwe mu kuganira ku igenamigambi ry’igikorwa cya gisirikare cyoroshye cyo ku itariki ya 15 Werurwe cyo kurwanya abarwanyi b’Aba-Houthi muri Yemeni. Muri icyo kiganiro Minisitiri w’ingabo, Pete Hegseth, atanga igihe nyacyo cyo kohereza indege n’igihe ibisasu bigomba gutererwa.

Umunyamakuru acyumva icyo kiganiro ntabwo yiyumvishije ko byaba ari ukuri ariko yaje kwemera ko yari mu itsinda ry’abantu bafite umutekano w’igihugu mu biganza nyuma yo kumva icyo gitero koko cyagabwe nk’uko byategurwaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *