Uwarokotse jenoside yasobanuriye urukiko uko yagizwe umugore afite imyaka 11

Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwakomeje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 humvwa ubuhamya.

Ubuhamya bwa mbere bwumviswe ni ubw’umugore w’imyaka 40, akaba ari mu batangabuhamya b’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu baregera indishyi.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko ku munsi ubanziriza uwo jenoside yatangiriyeho muri segiteri Tumba ya Butare, yabonye amazu atwikwa, amasasu atangira kuraswa aturuka mu mujyi, we n’abandi baturage bajya kwihisha mu ishyamba.

Yavuze ku nama yabereye kuri Segiteri Tumba nyuma y’icyiswe ‘Ihumure’ n’uko abo mu muryango wo kwa se wabo biciwe ku cyobo cyari cyaracukuwe ku witwaga James. Na we ngo yari kumwe na bo ariko ariruka, acika Interahamwe.

Uyu mutangabuhamya yakomeje asobanura ko uwitwaga Rugemintwaza Célestin wari ufite imbunda yamukuye kwa nyina wabo, amujyana kwa Remera Simeon, ahari hateraniye Interahamwe zari zambaye impuzankano y’ibitenge.

Nyuma yaho, ngo Rugemintwaza yamweretse Dr Munyemana, amubwira ko uyu mutangabuhamya ari we wasigaye mu muryango we, uyu muganga (Munyemana) na we aramumuha, amubwira ati: “Mujyane, uzamwirerere, umurerane n’abawe.”

Uyu mutangabuhamya yasobanuriye urukiko ko yajyanye na Rugemintwaza, kandi ko bararanaga. Ati: “Najyanye n’uwo mugabo, turabana nk’umugabo n’umugore kuko twararanaga.” Perezida w’urukiko yamubajije imyaka yari afite, ati: “Nari mfite imyaka 11” kandi ngo yamaranye n’uyu mugabo amezi abiri.

Perezida w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya uko yumvise uruhushya rwo kumurera Dr Munyemana yahaye Rugemintwaza. Ati: “Rwari urwo kundera nabi no kunsambanya ku gahato. Kuko kurera umwana, umurera neza kandi ntabwo ari ko yabigenje.”

Ubwo abasirikare ba RPA-Inkotanyi bari bamaze gufata igihugu muri Nyakanga 1994, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yajyanye na Rugemintwaza iwabo i Nyakizu, agezeyo abwira nyina ati: “Dore umwana nibohoreje, nzamwirerera akure.”

Yakomeje avuga ko we na Rugemintwaza bavuye i Nyakizu bahunga, ariko mu nzira bahahurira n’abasirikare b’Inkotanyi barimo uwari umuzi, bamusubiza i Tumba. Ati: “Nageze mu rugo nsanga hari bakuru banjye babiri barokotse kuko Inkotanyi zari zahageze. Twatangiye ubuzima bushya. Urugendo rwanjye rwa jenoside n’aho rwagarukiye.”

Me Jean-Yves Dupeux wunganira Munyemana yavuze ko inkuru y’uyu mutangabuhamya iteye agahinda, ariko agaragaza ko ashidikanya ku kuri kwayo kuko nta buryo bwo kuyisuzuma buhari. Ati: “Wari ufite imyaka 11, wavuze byinshi binateye agahinda ariko ubuhamya bwawe ntako twabusuzuma ngo tumenye ko ari ukuri.”

Dr Munyemana yahakanye kugera ku ishyamba uyu mutangabuhamya n’abandi bari bihishemo no kujya mu nama yo kuri segiteri Tumba. Ati: “Ni ubwa mbere numvise havugwa kujya kureba abo bantu mu ishyamba. Iyo nama y’Abatutsi n’Abahutu yabereye imbere ya Segiteri na yo ni ubwa mbere nyumvise. Nanumvise ko iyo nama ari njye wayiyoboye, na byo ni bwo nabyumva.”

Urubanza rwa Munyemana rukomeje humvwa abandi batangabuhamya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *