Uwasifuye umukino wa Argentine n’u Bufaransa yasubije abavuze ko yakabaye yaranze igitego cya Messi

Umunya-Pologne Szymon Marciniak yasubije abavuze ko yakabaye yaranze igitego cya gatatu Argentine yatsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukino wasize Argentine ari yo yegukanye Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda u Bufaransa bari banganyije ibitego 3-3 kuri Penaliti 4-2.

Nyuma y’umukino abafana b’ikipe y’u Bufaransa bagaragaje ko igitego cya gatatu Lionel Messi yatindiye Argentine mu minota 30 y’inyongera cyakabaye cyaranzwe, ku mpamvu z’uko ngo cyinjiye hari abakinnyi b’abasimbura ba Argentine bari mu kibuga.

Ikinyamakuru l’Equipe mu nkuru cyanditse cyavuze ko kiriya gitego cyakabaye cyaranzwe ahubwo u Bufaransa bugahabwa Coup-Franc, ku mpamvu z’uko mbere y’uko Messi agitsinda hari abasimbura ba Argentine babiri bari bamaze kugera mu kibuga.

Marciniak wasifuye uriya mukino mu kuganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yakuye terefoni ye mu mufuka yereka abanyamakuru ifoto y’abasimbura barindwi b’u Bufaransa ubwo Kylian Mbappé yishyuriraga Les Bleus.

Umunyamakuru Zach Lowry yatangaje ko Marciniak yavuze ko iyo foto yafashwe Mbappé akimara gutsinda igitego.

Ati: “Abafaransa ntibigeze berekana iyi foto aho ushobora kubona ukuntu abakinnyi barindwi b’u Bufaransa mu kibuga ubwo Kylian Mbappé yatsindaga igitego.”

Ku bw’uriya musifuzi, igitego cya Messi iyo kiza kwangwa n’icya Kylian Mbappé byari kugenda gutyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *