Uwiyamamariza kuyobora Amerika yagaragaje RDC nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa

Nikki Haley wahoze ari Guverineri w’Intara ya Karolina y’Epfo na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumbye, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa.

Muri Gashyantare uyu mwaka Haley yatangaje ko ari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Icyo gihe yahise aba umuntu wa kabiri ukomeye wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicain utanze kandidatire ye, nyuma ya Donald Trump wahoze ari Perezida watangaje ko aziyamamaza mu Ugushyingo umwaka ushize.

Muri iki cyumweru ubwo Nikki Haley yari kuri Televiziyo ya Fox News, ni bwo yagaragaje Congo Kinshasa nk’icyitegererezo mu bihugu byamunzwe na ruswa.

Haley yifashishije Congo ubwo yagarukaga ku makosa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Amerika (FBI) rwakoze, ubwo rwatangazaga ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutuma Trump atorerwa kuyobora Amerika muri 2016.

Raporo yakozwe n’umunyamategeko udasanzwe witwa John Durham, iheruka kugaragaza ko FBI ubwo yatangizaga iperereza kuri Trump nta bimenyetso bihagije by’uko u Burusiya bwamufashije yari ifite, ikindi amakuru yagendeyeho akaba yari adashingiye ku butasi bwizewe.

Nikki Haley ubwo yavugaga kuri aya mahano yakozwe na FBI, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abayobora ruriya rwego birukanwe.

Yavuze ko ibyo nibiramuka bidakozwe ntaho Leta Zunze Ubumwe zizaba zitandukaniye n’ibihugu bya Sudani y’Epfo na Congo Kinshasa byamunzwe na ruswa.

Ati: “Mu gihe twananirwa kuryoza FBI Russian hoax, ntaho twaba dutandukaniye na Sudani y’Epfo cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ruswa yo ku rwego nk’uru ntikwiriye kubaho ukundi muri Amerika.”

Congo Kinshasa biciye muri Tina Salama usanzwe ari umuvugizi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yabwiye Nikki Haley ko bitari bikwiye ko yifashisha ibihugu bya Afurika kugira ngo ategwe amatwi.

Yamubwiye ko kuva muri 2017 ubwo yasuraga RDC iki gihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa, n’ikimenyimenyi bikaba bizwi n’inzego mpuzamahanga zitandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *