Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga Felicien, yangiwe n’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na ICTR, kuva muri uru rubanza yari yasabye ko yavanwamo kubera ubwumvikane bucye hagati ye n’uwo yunganira.
Muri Mutarama nibwo Altit yandikiye uru rukiko rwasigariyeho urwa Arusha (UNIRMCT), asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira n’umuryango we, nk’uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.
Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y’uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y’inkiko zaho maze akohererezwa i La Haye mu Buholandi ku cyicaro cy’Urukiko Mpuzamahaga Mpanabyaha.
Inteko y’abacamanza batatu – Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, baburanisha uru rubanza, yasabye Altit gukora ibishoboka hakagaruka ikizere hagati ye n’uwo yunganira nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Kabuga apfa iki n’umwunganira?
Kuri uyu wa Kane, itariki 01 Mata, umwanzuro w’urukiko uvuga ko “Kabuga n’umuryango we basaba umunyamategeko Altit guhabwa amabwiriza n’abo mu muryango wa Kabuga no kubaha uburenganzira ku nyandiko z’urubanza”.
Ni mu gihe uyu munyamategeko we asanga Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n’abo mu muryango we “binyuranyije n’amabwiriza y’ibanga” ry’umwuga, nk’uko bivugwa n’inyandiko y’urukiko.
Iyi nyandiko ivuga ko Kabuga yemeje ko yifuza ko Altit asimburwa n’umunyamategeko witwa Peter Robinson.
Urukiko ariko rwabiteye utwatsi ruvuga ko rwasanze nta ngingo zikomeye zisobanura kuvana Altit n’itsinda rye mu kunganira Kabuga, kuko ibyo yanze gukora “bigendanye n’akazi ke kandi ari amahame y’umwuga we.”
Abagize umuryango wa Kabuga kandi urukiko ruvuga ko “nta mwanya bafite muri uru rubanza” ko umwunganizi washyizweho akishyurwa na UNIRMCT ngo yunganire uregwa “adashobora no gukorera umuryango w’uregwa.”
Mu rubanza rwa Kabuga rwatangiye mu kwa 11/2020 i La Haye, umushinjacyaha yasabye urukiko igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.
Yasabye igihe cyo; ‘kongera kuvugana no gutegura abatangabuhamya, gutegura uko bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda’… Urubanza rwahise rusubikwa.
Urukiko, ubu rwategetse ubwanditsi bwarwo “kwemeza Bwana Altit nk’uwunganira Kabuga” washyizweho na UNIRMCT kandi ko “ubusabe bwo kumusimbuza bwanzwe”.
Felicien Kabuga w’imyaka 85, yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka isaga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


