Umunyafurika wa mbere wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jackie Robinson, kuwa 15 Mata 1947 ni bwo yemerewe gukina umukino wa mbere wa Baseball muri shampiyona nkuru nyuma y’imyaka 50 abirabura batemerewe gukandagira mu kibuga. Robinson wari ufite imyaka 28 icyo gihe, yakanadagiye mu kibuga cya Ebbets muri Brooklyn mu mukino wahuje ikipe ye ya Brooklyn Dodgers. Ni ikintu cyari kimaze imyaka 50 kitaba muri uyu mukino. Robinson, mu 1997 yahawe icyubahiro nyuma y’imyaka 50 aciye agahigo k’irondaruhu, nimero yambaraga 42 ikurwa mu zizongera kwambarwa. Ni ibirori nk’uko urubuga History rubitangaza, byitabiriwe na Komiseri wa Baseball icyo gihe, Bud Selig ndetse kuri sitade ya Shea iri mu Mujyi wa New York yarimo abafana bagera ku bihumbi 50. Kugeza ubu, nimero 42 y’uyu mugabo amakipe yose yahisemo kutagira umukinnyi ayiha mu rwego rwo guha icyubahiro Jackie Robinson. Robinson ni muntu ki? Jack Roosevelt Robinson ni umwiarabura wavukiye ahitwa Cairo muri Leta ya Georgia mu 1919. Yavutse ku babyeyi bafite inkomoko muri Afurika. Yakuze akina imikino irimo: Baseball, umupira w’amaguru, uw’Intoki na Track. Yagize imbogamizi ntiyasoza amasomo ya Kaminuza ya California i Los Angeles. Yaje kujya mu gisirikare aho yahawe ipeti rya Su liyetona mu 1942, ashaka umugore mu 1944. Nyuma yaje kubivamo asubira gukina Baseball mu 1946 aho yakiniye ikpe yitwa Montreal Royals. Mu 1947 yaje gukundwa cyane ndetse mu 1949 atorwa nk’umukinnyi w’umwaka ufite agaciro cyane. N’ubwo byari bimeze bityo, yakunze gukorerwa irondaruhu kenshi haba mu bafana ndetse no mu bakinnyi bagenzi be. Robinson yaretse gukina Baseball mu 1957, yitaba Imana kuwa 24 Ukwakira 1972 afite imyaka 53.


