Uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye, azabivugira mu mwobo: Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko Umurundi uzongera kuvuga ko igihugu cye gikennye, azabivugira mu mwobo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe abasora, wabereye mu mujyi wa Bujumbura.

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko u Burundi budakennye nk’uko bamwe babivuga, ngo ahubwo ubukungu bwacyo buhungabanywa n’abo yise ‘Amadayimoni’ babuze uko bagisenya bakoresheje amasasu.

Abo yise Amadayimoni ngo ni abahanga bategura uburyo bazanyereza amafaranga y’igihugu, bifashishije za banki, kandi bakabishyira mu bikorwa kugeza ubwo bagihiritse hasi.

Yagize ati: “Nta n’akantu na kamwe wemporuta (import), ukaba ufite uburenganzira bw’uko ku kwezi baguha amamiliyoni ibihumbi amagana. Dushaka gutera imbere. Tukitotomba, ‘turakennye, u Burundi burakennye!”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Umurundi uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye, azabivugira mu mwobo. Ati: “U Burundi buratunze kandi ntihazagire uwongera kubutuka. Umuntu nzongera kumva avuga ko u Burundi bukennye, azabivugira mu mwobo kuko birababaje. Birababaje!”

Raporo Banki y’Isi yashyize hanze muri uyu mwaka yagaragaje ko u Burundi buri ku mwanya wa mbere mu bihugu bikennye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *