1536x864_cmsv2_fb7a3b3a-0f7d-5af7-acc3-2115627e2813-9465982

Vatican: Abagera ku 80,000 bitabiriye concert irimo ba Pharell William, John Legend na Jennifer Hudson

Ibihumbi n’ibihumbi byateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri, mu gitaramo cyiswe Grace for the World concert, cyayobowe na Andrea Bocelli na Pharrell Williams. Igitaramo cyakurikiwe n’imyiyereko ya drones idasanzwe.

Abantu barenga 80.000 n bo bitabiriye iki gitaramo cy’imbonekarimwe cya Grace for the World cyabereye i Vatikani cyatumiwemo abahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo zisanzwe zitari izo guhimbaza Imana na cyane ko i Vatikani hafatwa n’Abakirisitu Gaturika nk’ahantu hatagatifu.

Iki gitaramo cyasozaga Inama y’Isi ku Buvandimwe bwa Muntu ya 2025,  igiterane cy’iminsi ibiri cyahuje abantu baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo batekereze ku bumuntu mu gihe kirimo kurangwa n’ibibazo by’imibereho n’ibidukikije, ndetse n’iterambere ryihuta mu ikoranabuhanga.

Iki gitaramo cyatumiwemo abaririmbyi b’Abanyamerika b’ibyamamare nka Pharrell Williams hamwe na korari ya gospel yitwa Voices of Fire, Umutaliyani uririmba tenor, Andrea Bocelli, hamwe n’abandi bahanzi mpuzamahanga nka John Legend, Jennifer Hudson na Karol G.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *