Kuri uyu wa Gatandatu, Karidinali Peter Turkson, bamwe babonaga nk’umukandida wari kuzaba Papa wa mbere w’Umunyafurika mu myaka igera ku 1.500 ishize, mu buryo butunguranye yeguye ku mwanya yari arimo mu ishami ry’ingenzi rya Vatikani.
Turkson, ufite imyaka 73, ukomoka muri Ghana, yabaye umujyanama w’ibanze wa Papa Fransisko ku bibazo nk’imihindagurikire y’ikirere n’ubutabera, kandi ni we Munyafurika wenyine wayoboye ishami rya Vatikani.
Nk’uko amakuru aturuka muri Vatikani yatangajwe n’umuntu utifuje ko amazina ye amenyekana, Papa ntarafata icyemezo cyo kwemera cyangwa kwanga ubwegure.
Turkson ayoboye ishami rinini rya Vatikani rizwi mu Cyongereza nka “Dicastery for Integral Human Development”. Ryashinzwe mu 2016 kugira ngo rihuze ibiro bine bishinzwe ibibazo nk’amahoro, ubutabera, abimukira, n’ubugiraneza.
Amakuru amwe avuga ko Turkson, ubura imyaka igera kuri ibiri ngo agire imyaka 75 y’izabukuru iteganijwe ku basenyeri, yari arambiwe kubera amakimbirane y’imbere nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga.
Andi makuru avuga ko Turkson yabwiye abakozi ko azagira byinshi atangaza Papa namara gufata icyemezo.
Kugenda kwe ava muri Vatikani byatuma nta munyafurika usigaramo ayoboye ishami rikuru, nyuma yo kujya mu zabukuru kwa Karidinali Robert Sarah wo muri Guinea mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ishami rya Turkson ryakorewe isuzuma ryo hanze riyobowe na Cardinal Blase Cupich wa Chicago abisabwe na papa mu ntangiriro zuyu mwaka.
Icyifuzo cye cyo kwegura kije gikurikira kugenda kw’abandi bayobozi bo hejuru mu ishami ayoboye, umwe yagiye kubera izabukuru n’undi wagiye bitunguranye kandi nta bisobanuro.


