Umuhanzi w’Umunyanijeriya, Anthony Ebuka Victor, uzwi cyane nka Victony yatangaje ko atari yarigeze aririmba ku rubyiniro atanyweye inzoga.
Ibi yabivuze mu kiganiro kuri Behind The Prestige Podcast cyatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo Soweto yemeye ko yahoze ashingira ku nzoga kugira ngo abashe gutaramira abafana, ariko ubu yatangiye urugendo rwo kubaho ubuzima buzira ibiyobyabwenge.
Yavuze ko amaze igihe atanywa itabi kandi ari no kugerageza kureka inzoga. Victony yavuze ko yifuza gutangira kuririmba ari muzima, nta kintu na kimwe kimuteye imbaraga uretse amarangamutima y’urukundo afitiye abafana be.
Yagize ati: “Gukomeza kubaho neza ni intego nshya. Maze amezi abiri mbyitoza kandi bimeze neza. Nta gihe nari narigeze ndirimba ntanyoye inzoga, ariko ndashaka gutangira gukora ibitaramo ntanyweye, kugira ngo mbone abafana banjye neza, mbashe kubahuza n’umutima wanjye by’ukuri.”
Victony yatangiye kwamamara cyane ubwo yakoranye na Mayorkun indirimbo Soweto yakunzwe n’abatari bake.
Muri Mata 2021, Victony yagize impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umuntu umwe abandi batatu barakomereka. Mu 2023, yigeze kuvuga ko iyo mpanuka yamubereye isomo rikomeye ryamuhinduye uko abona ubuzima.


