Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye Mukura VS igitego 1-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Mukura kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Ni umukino umutoza Thierry Froger n’abasore be basabwaga gutsinda ku kabi n’akeza, nyuma yo gutakaza amanota abiri kuri Bugesera FC baherukaga kugwa miswi igitego 1-1.
Byasabye umunota wa nyuma w’umukino ngo umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukuemeka atsindire APR FC igitego cyayihesheje amanota atatu, nyuma yo guhindurirwa umupira na Ombolenga Fitina bikarangira umupira awuteretse mu izamu rirangaye rya Sebwato Nicolas.
Umupira wageze kuri Ombolenga uturutse kuri Niyibizi Ramadan wari uteye Coup-Franc.
Ni igitego cyaje gikurikira uburyo butabarika Mukura VS yari yagiye ibona; gusa bikaba ngombwa ko APR FC irokorwa n’umunyezamu Pavelh Ndzhila.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igifite umukino w’ikirarane ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 14; ikaba irusha inota rimwe Musanze FC ya kabiri izisobanura na Rayon Sports ku Cyumweru.


