Mukecuru Gina Smiatich yishwe na HAMAS mu bantu biciwe mu gitero cyo ku isabato. Yari afite imyaka 90 akaba n’umwe mu bantu barokotse jenoside yakorewe Abayahudi.
Mu kumwica, Umurwanyi wa HAMAS yamusanze mu ihema yari yahungiyemo amujyana mu rugo rwe yari atuyemo mu gace kitwa ‘Kibbutz Kissufim’ arangije amutegeka gupfukama hasi ahita amurasa isasu mu mutwe imbere ya camera yafataga amashusho.
Urupfu rw’uyu mubyeyi rwababaje cyane abantu benshi barimo na Leta ya Isiraheli kuri ubu ikomeje kumuhorera kimwe n’abandi bishwe n’ibyihebe bya HAMAS.
Inyubako yakorerwagamo nka Resitora hamwe supermarket yo mu gace ka West Bank yafashwe amashusho iri gusenywa ubwo Igisirikare cya Isiraheli cyazanaga ikimodoka kikayiterura izira ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo busebya uriya mukecuru Gina Smiatich.
Gushyira mukecuru Gina, ku butumwa bwamamaza resitora yabo kandi yarishwe nibyo IDF yafashe nk’agashinyaguro bituma restora yose isenywa muri ubu buryo buri muri VIDEO ikurikira.
Gina Smiatich yari umwe mu bantu basigaye muri Isiraheli barokotse ubwicanyi bw’aba Nazi ku Bayahudi bwo muri 1941-1945 mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi bwahitanye Abayahudi barenga miliyoni 6.
Ni ubwicanyi bwiswe Jenoside yakorewe Abayahudi bwakozwe n’aba Nazi ba Hitler bahigaga bukware mu Burayi bwose umuyahudi wese bakamwica urw’agashinyaguro.


