VIDEO: Yogoshe Perezida Kagame, Rwigema, ndetse na Pasteur Bizimungu, ubu arasaba inkunga

Me Kenyatta wogoshe abanyacyubahiro batandukanye mu gihugu kuva kuri Pasteur Bizimungu, Rwigema, kugeza kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umuryango we, arasaba abamuzi kumutera inkunga nawe akazagira amasaziro meza, aho yifuza kugira inzu y’ubwogoshero ye akikorera.

Ibi yabitangaje mu kiganiro na Bwiza TV ubwo yasuraga abakora umwuga wo kogosha mu Mujyi wa Kigali, aho uyu yagarutse ku banyacyubahiro batandukanye yagiye yogosha, ukuntu umufasha wa Perezida wa Repubulika yigeze kumuvuza umusonga n’ibindi byinshi.

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 yogosha dore ko yabitangiye mu 1987, avuga ko yogoshe abantu barimo Pasteur Bizimungu wahoze ari perezida, akogosha Pierre Celestin Rwigema akiri Minisitiri w’Intebe, Dr Donald Kaberuka, akogosha Kalisa Alfred wahoze ayobora BCDI n’abandi benshi cyane.

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye hano

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *