Ububiko bw’intwaro, bikekwa ko zari zigenewe ibikorwa byo mu mahanga bitazwi neza bifitanye isano na Hamas, bwavumbuwe mu ivarisi mu bubiko bwakodeshejwe i Vienne kandi harimo imbunda eshanu na magazine 10.
Kuri uyu wa Kane, guverinoma yatangaje ko ibiro by’ubutasi bw’imbere mu gihugu bya Autrichia byavumbuye ububiko bw’intwaro i Vienne bikekwa ko bufitanye isano n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitine, kugira ngo zizakoreshwe mu “bitero by’iterabwoba bishoboka mu Burayi”.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko, umuturage w’Umwongereza w’imyaka 39 utaramenyekana akekwaho kuba afitanye isano rya bugufi n’ubwo bubiko bw’intwaro, yatawe muri yombi afatiwe i Londres ku wa Mbere.
Yongeyeho iti: “Durikije uko iperereza rimeze ubu, inzego za Israel cyangwa Abayahudi mu Burayi zishobora kuba ari zo zigenderewe n’ibi ibitero.”
Ububiko bw’intwaro n’abakekwa byavumbuwe mu iperereza ryakozwe ku rwego mpuzamahanga n’ubuyobozi bw’igihugu gishinzwe umutekano n’ubutasi (DSN), “ku mutwe w’iterabwoba wo ku rwego rw’Isi ufitanye isano na Hamas.”
Mu iperereza ryakozwe nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga, minisiteri yavuze ko urwego rw’ubutasi rwagize amakenga ku kuba umutwe warazanye intwaro muri Autrichia kugira ngo zizakoreshwe mu bitero by’iterabwoba bishoboka mu Burayi.”
Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Autrichia, Gerhard Karner yagize ati: “Iki kibazo cyongeye kwerekana ko Ubuyobozi bushinzwe umutekano n’ubutasi bwa Leta bufite umuyoboro mpuzamahanga mwiza kandi ko bufata ingamba zihamye zo kurwanya ubuhezanguni bwose.”
Yakomeje agira ati: “Inshingano zirasobanutse: kutihanganira na gato abaterabwoba.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyaha byo mu gihugu mu Bwongereza cyemeje ku wa Kane ko ukekwaho icyaha yafatiwe i Londres rwagati n’abapolisi b’inzobere bo mu ishami ry’igihugu rishinzwe kohereza abanyabyaha mu bihugu baturutsemo .
Afunzwe by’agateganyo kugeza ubwo azongera kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Westminster ku wa Mbere utaha.


