Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu Ntubuanga, ari mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’uko hafunguwe iperereza ku masezerano igihugu cye cyagiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Monaco.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, aho Leta ya RDC yemeye gutanga miliyoni 4.8 z’amayero mu gihe cy’imyaka itatu, mu rwego rwa gahunda yiswe “RD Congo – Cœur de l’Afrique”, igamije kumenyekanisha igihugu no kugiteza imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Icyakora, abaturage babiri b’Abanye-Congo batuye mu Bufaransa bashyikirije ikirego ubutabera, bavuga ko amafaranga yatanzwe ari menshi cyane ugereranyije n’inyungu RDC ibona muri ayo masezerano. Iki kirego cyabanje kwakirwa n’urwego rw’ubushinjacyaha mu Bufaransa, nyuma cyoherezwa mu bushinjacyaha bwa Monaco, bwahise butangiza iperereza muri iki cyumweru.
Umunyamategeko Hervé Diakiésé, uhagarariye aba baturage, yavuze ko amafaranga nk’ayo yagombaga gufasha guteza imbere umupira w’amaguru imbere mu gihugu. Yagaragaje ko shampiyona yo muri RDC ihura n’ibibazo bikomeye, ndetse na sitade nyinshi z’igihugu zitakiri ku rwego rwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Yagize ati: “Niba ari uguteza imbere isura ya Congo, biragoye kuko ibihugu byinshi by’i Burayi biburira abaturage babyo kujya muri RDC kubera ibibazo by’umutekano. Aya mafaranga yagombaga nibura gufasha shampiyona yo mu gihugu cyangwa kuvugurura sitade.”
Iki kibazo cyageze no mu Nteko gutumaIshinga Amategeko, aho bamwe mu badepite batangaje ko bagiye gutanga icyifuzo cyo kutizera Minisitiri. Iki cyifuzo kiyobowe n’umudepite Alain Stallone Mavungu, uvuga ko hari ibibazo byinshi by’imicungire y’amafaranga ndetse n’ikorwa ry’aya masezerano n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi.
Mu byashingiweho harimo no kutumvikana ku bijyanye n’abantu bagera kuri 600 bajyanye gushyigikira ikipe y’igihugu muri CAN yabereye muri Maroc, aho bamwe bakeka ko hari abahawe amahirwe yo kugenda mu buryo butazwi neza.
Amakuru aturuka hafi y’iyi dosiye avuga ko iki cyifuzo cyo gutakariza icyizere Minisitiri gishobora gushyikirizwa Inteko mbere ya tariki ya 15 Werurwe 2026, umunsi uteganyijweho inama rusange y’Abadepite. Bivugwa ko umubare w’abadepite usabwa kugira ngo icyifuzo cyakirwa wamaze kugerwaho, nubwo bitaremezwa ku mugaragaro.
Iki kibazo cyatumye Didier Budimbu Ntubuanga ashyirwa mu mwanya ukomeye wa politiki, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba aya masezerano yarakozwe mu mucyo cyangwa niba hari amategeko atarubahirijwe.