Vumilia Aline wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori, yapfuye ari kubyara.
Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera usanzwe ari mushiki wa Mwemere Ngirincuti ‘Sebanani’ na we wakiniye Amavubi y’u Rwanda, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri.
Vumilia Aline amakuru avuga ko yaguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse umwana yabyaraga na we akaba yapfuye.
Twifatanyije n'umuvandimwe Mwemere Ngirinshuti n'umuryango wa Vumilia Aline muri iki gihe cya kababaro.
Imana imwakire mubayo kandi ikomeze umuryango we n'inshuti.🙠https://t.co/UuAJ0hG6lB
— Former Amavubi Players' Association (@FAPA_Rwanda) September 14, 2023
Vumilia yakiniye amakipe anyuranye arimo AS Kigali y’abagore (AS Kigali WFC) na Kabuye WFC, cyo kimwe n’ikipe y’Igihugu y’abagore.
Usibye kuba avukana na Mwemere, ni n’umuvandimwe wa Kitumaine Diane na we wakinnye umupira w’amaguru mbere yo gupfa muri 2019.


