Umuturage witwa Kampeta Florence wo mu Mudugudu wa Rwakigarati mu Kagari ka Gitwa ko mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubengera, Twamugabo Andre yirengagije ikibazo yari afite, aho kugikemura, akamubwira ko ” ari imbwakazi.” Kampeta avuga ko icyari kimujyane ku Murenge ari uko ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bwamennye urugo iwe adahari bugatwara inka yaramaze umunsi aguze nyuma y’uko iyo yari yarafite yarifite ikibazo akayigurisha doreko yari yaramaze kwitura muri gahunda ya ‘Girinka’. Ubuyobozi bw’akagari ka Gitwa buvuga ko bwajyanye iyo nka kuko uwo muturage yagurishije iyo yari afite atabumenyesheje. Uyu muturage Kampeta avuga ko nyuma yo kwitura inka yorojwe muri gahunda ya Girinka, iyo nka yaje kugira ikibazo cy’ubugumba arayigurisha agura indi ku itariki eshatu Werurwe 2021 bucyeye ku itariki enye ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bumena urugo burayitwara buyiha undi. Yabwiye Radio Isangano uko yaje gutukwa. Ati ” Nimugoroba nageze kuri RIB ngiye kubatakira nsanga gitifu w’akagari yoherejeyo ifoto y’ikiraro kibereye aho ngo nibye Girinka ndayigurisha,bwarakeye njya ku murenge ubwo nibwo bampaga undi munsi ndongera nsubirayo, ubwo gitifu w’umurenge yadushyize mu cyumba igihe ambajije ibyanjye nangiye kubisobanura ubwo gitifu(umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari) ahita avuga ngo uyu mukekuru ureba ukenyeye atya yituma mu cyobo nta WC agira(umusarani),nuko gitifu w’umurenge ahita ambwira ati wa mbwakakazi we nsohokera mu biro tariki 16(Werurwe) nzasange wujuje umusarani”. Twamugabo Andre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, yatangarije BWIZA ko iki kibazo yagikemuye, agahakana ko yatutse uyu Kampeta. BWIZA yavuganye na Gitifu Twamugabo ku murongo wa telefoni, Ati ” Ni ukunsebya rwose. Ubwo najyaga mu nteko y’abaturage, uriya mugore yasomewe amategeko ya Girinka, dusanga ari mu makosa. Gusa ubwo yansangaga ku murenge, yashakaga ko nemeza ko ari we uri mu kuri. Niko kumparabika gutyo, ntabwo navuga ibyo bintu keretse ntari muzima. Natunguwe cyane no kumusanga ku rusengero ejo bundi ahubwo kandi abeshya.” Avuga ko amafaranga ibihumbi 140 yasagutse ku igurishwa ry’inka ya Girinka mu buryo butemewe bayarekeye Kampeta mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa JOC. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Kampeta Florence

Twamugabo Andre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera
XMA Header Image
Uwo wahaye kawunga uza kumwaka umusoro? Imisoro nigabanyuke,abantu barakennye baranashonje-Assouman
youtube.com


