Wa mukobwa uherutse gufotorwa amabere ari hanze yatangiye kwisama yasandaye

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amafoto y’umukobwa wafotorowe mu gitaramo cya Danny Nanone amabere ari hanze.

Uyu mukobwa witwa Uwase Phiona uzwi ku izina rya Monalisa, yaje kuvuga ibyamubayeho ko atari abigambiriye ahubwo ngo yashidutse abona amafoto ye yashyizwe hanze ubwambure bw’amabere ye buri hanze.

Monalisa avuga ko nta ruhare yabigizemo kandi ko atashakaga kwiyereka itangazamakuru nk’uko bamwe babivuga ahubwo ngo byaturutse ku kwizihirwa atabashije gukontorora(Control).

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’umunyamakuru , aho avuga ko ibyamubayeho byamuteye ubwoba n’ipfunwe ryo kongera guhinguka imbere y’abakoresha be dore ko ngo ubusanzwe bamuzi nk’umukobwa wambara akikwiza.

Nyuma y’uko amafoto ye ajya hanze kuri Twitter(X) benshi mu bayabonye bamwifatiye ku gahanga abandi bavuga ko ari uburenganzira bwe, gusa icyo bahurijeho ngo ni uko icyo yari agamije ari ukugirango itangazamakuru rimumenye abe icyamamare .

Si we wafotowe gusa ubwambure bwe buri hanze mu bitaramo bitandukanye byo mu rwanda, kuko hari n’uwigeze gutabwa muri yombi umwaka ushize azira gukora ibiteye isoni mu ruhame icyakora nyuma aza kurkurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *