Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (RAFA) ryemeje ko, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Akarere ka Gatsibo, ryasuye kandi rigenera ibikoresho Nizeyimana Théoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo wagaragaje impano ikomeye mu gukina umupira w’amaguru.
Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ku rukuta ryarwo rwa X ku wa 4 Ugushyingo 2025, urwo ruzinduko rwabaye ku wa 31 Ukwakira 2025. Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nizeyimana ari gukina umupira, ibintu byakoze ku mitima ya benshi, barimo abakunzi ba ruhago n’abantu batandukanye.
Nyuma yo kubona ayo mashusho, Minisiteri ya Siporo yemeye gufatanya na RAFA mu kumufasha guteza imbere impano ye. Mu mpera z’ukwezi kwa Ukwakira, Nizeyimana yasuwe n’abayobozi batandukanye bamushyikiriza ibikoresho bya siporo, imbago zimufasha gukina ndetse banasezeranya ko bazamufasha kubona inyunganirangingo.
RAFA yatangaje ko uyu mwana azafashwa no kwiga ahantu hazamufasha kurushaho guteza imbere impano ye, kandi azitabira Shampiyona y’Abafite Ubumuga izabera i Kigali ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Nizeyimana yabwiye abayobozi ko afite inzozi zo kuzareba umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports, bakamwemerera ko ayo marangamutima azasohora. RAFA yemeje ko inzozi ze zizasohora ku wa Gatandatu ubwo azareba iyo “derby” kuri Stade Amahoro.
Iri shyirahamwe ryashimiye buri wese wagize uruhare mu gufasha uyu mwana, rikemeza ko rikomeje gahunda yo guteza imbere impano z’abafite ubumuga binyuze mu marushanwa atandukanye, mu bagabo no mu bagore, kugira ngo bagaragaze ubushobozi n’impano zabo muri siporo y’umupira w’amaguru.



