Ibibazo by’umutekano biragenda bigora ku baturage batuye mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo muri Kivu y’Amajyaruguru muri rusange, cyane cyane mu Teritwari ya Walikale.
Abaturage bari ku mande zombi kuva aho uduce twose two muri Gurupoma ya Ikobo twigaruriwe, ngo ntibazi uruhande bakwiye kuyoboka. Bakekwaho gukorana n’uruhande rumwe cyangwa urundi nk’uko iiyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Ni muri urwo rwego, abantu babiri bavuga rikijyana bo mu gace ka Iremya, Mutobe Sebasichi na Witonze Sebijumbo, batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 1 Nyakanga na Wazalendo yo mu mutwe wa CMC, umaze iminsi uhanganye na M23 ahantu hatandukanye babashinja kuba bafitanye isano na AFC / M23, ibirego bihakanwa n’imiryango y’abatawe muri yombi.
“Abaturage nta mahitamo bafite. Babana n’umuntu wese ugenzura ako karere. Bashaka ko tujya he amaherezo? Niba bashaka kumenya ko tutari kumwe n’inyeshyamba, bazaze kutubohoza,” ibi ni ibyatangajwe ni umwe mu bavuga rikijyana wasabye impande zombi kuvanga abaturage mu makimbirane yabo arimo intwaro kuko ari inzirakarengane.
Yakomeje agira ati: “Kubera ko turi mu gace kayobowe n’inyeshyamba, Abawazalendo badushinja gukorana n’inyeshyamba. Iyo tujya mu gace kayobowe na Wazalendo, AFC / M23 itwita abafatanyabikorwa ba Wazalendo. Ntabwo tuzi uko twakwitwara. Biragoye kubaho gutya.”
Aba bantu babiri bafashwe bakomeje gufungwa, aho bivugwa ko Abawazalendo bari gusaba ingurane kugirango barekurwe.


