Umujyi wa Busurungi, umurwa mukuru wa Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikale iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, kuwa Mbere wakiriye ingo nyinshi zahunze ziva mu midugudu itanu zihunga ibitero bya FDLR nyuma y’uko izi nyeshyamba zitwitse Umudugudu wa Tuonane wose, zikawuhindura ivu ku Cyumweru.
Nyuma y’iki gitero cyiciwemo abantu, imidugudu ya Bonde la Afia, Tuonane, Bunyamwimbwa, Kifuruka, na Kilambo yari ubutayu ku wa Mbere ushize, aho abaturage bayo berekeje i Busurungi kugira ngo babone umutekano.
Umubare nyawo w’ingo zahunze ayo makimbirane nturamenyekana, kuko kubara bitarakorwa nk’uko iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.
Aba bantu bavanwe mu byabo vuba biyongera ku zindi ngo zirenga 2000 zo muri Masisi na Kalehe (muri Kivu y’Amajyepfo), bagitegereje ubufasha bwihutirwa.
Abaturage baho bavuga ko batinya ubugome bwa FDLR, iyo bibutse ubwicanyi bwabereye i Busurungi, Chambucha, Mianga, na Malembe bwakozwe n’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda mu 2012.


