Imirwano ikomeye yakomeje kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Werurwe 2026, i Kibati, muri Guruoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano irahuza abarwanyi ba AFC / M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo. Uyu ni umunsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano muri uyu mujyi w’ingenzi uherereye ku muhanda wa Mungazi-Kashebere.
Nyuma y’imirwano yabaye ku Cyumweru, itariki ya 1 Werurwe, bivugwa ko impande zombi zagenzuraga aka gace. FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa babo ba Wazalendo bivugwa ko bari muri centre ya Kibati no mu birindiro bibiri byahoze ari ibya M23, bivugwa ko bataye.
Ku ruhande rwazo, inyeshyamba za AFC / M23 ziracyagenzura ibirindiro bibiri ku muhanda ugana Kashebere, umuhora w’ingenzi ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abarwanyi n’ibikoresho.
Imirwano yasubukuwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko inyeshyamba zibonye ubufasha (umusada) buvuye i Kashebere, nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD avuga. Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje ruracyumvikana muri kariya gace.
Twabibutsa ko imirwano yatangiye ku wa Gatandatu, itariki ya 28 Gashyantare, ubwo ingabo za leta zagabaga igitero cyo kwigarurira Kibati. Uyu mujyi ni ingenzi cyane muri Teritwari ya Walikale kubera aho uherereye mu mihanda ihuza imijyi myinshi.
Mu gihe FARDC igerageza gukaza ibirindiro byayo muri kariya gace, inyeshyamba za AFC / M23 na zo ziragerageza kwihagararaho, bigatuma imirwano yiyongera muri kariya gace k’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.