Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za NDC-Rénové mu Mudugudu wa Bukumbirwa, muri Gurupoma ya Ikobo, Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo aba barwanyi bagabye igitero ku birindiro bya AFC / M23 ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo, bituma abaturage bagira ubwoba bwinshi.
Urusaku rw’imbundo nto n’iziremereye rwumvikanye amasaha menshi muri ako gace, bituma abaturage bikingirana mu ngo zabo.
Nyuma y’amasaha agera kuri atatu y’imirwano, Wazalendo yasubiye mu bihuru, isiga Bukumbirwa igenzurwa n’inyeshyamba zà AFC/M23. Imibare y’abahitanwe n’iyi mirwano ntiramenyekana.
Icyakora, amakuru avuga ko ibikorwa by’imibereho n’ubukungu byasubukuwe mu gace. Byongeye kandi, abatangabuhamya benshi bavuga ko AFC / M23 yakajije ibirindiro byayo i Bukumbirwa na Rusamambu.
Bivugwa ko ubufasha bwaturutse i Buleusa bwageze muri ibi bice byombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.


