Kuri uyu wa Mbere, hongeye kugaragara ituze mu mudugudu wa Kalinga, mu gace ka Banamulema muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yabaye muri iyi weekend ishize hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo.
Amakuru agera kuri actualite.cd avuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zavuye muri Kalembe / Kalonge zagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo i Kalinga ku wa Gatandatu mbere yo gusubizwa inyuma.
Iyi mirwano iravugwa mu gihe ibiganiro bikomeje kubera i Doha, muri Qatar, hagati ya Guverinoma ya Congo n’inyeshyamba za AFC / M23.
Impande zombi zashyize umukono ku itangazo ry’amahame asaba ko imirwano ihagarikwa byihuse, ariko umutwe wa M23 ukomeje kumvikana mu mirwano ya hato na hato n’inyeshyamba za Wazalendo ziterwa inkunga na Leta ya Kinshasa.


