WAri uziko amoko y’ikawa 3 ku isi ariyo anyobwa cyane?

Nubwo hari nibura ubwoko 120 bwa kawa ku isi yose, igice gito cyane cyazo ni cyo kinyobwa cyane : Robusta, Arabica na Liberica.

Bivugwa ko hari ubundi bwoko bwa kawa bumwe cyangwa bubiri bushobora gukoreshwa ariko bukorwa gacye cyane ndetse budakunze kunyobwa nkuko urubuga le saviez vous rubitangaza.

Arabica ni yo kawa ihingwa cyane ku isi (65% by’umusaruro ku isi). Iraryoha cyane kurusha Robusta yihariye 30% by’umusaruro ku isi, mu gihe Robusta yihariye 5% nayo iri kwiyongera cyane.

Urubuga Le saviez vous rukomeza ruvuga ko ikawa ya Espresso yihariye 100% ya Robusta aho ikubye kabiri kafeyine iri muri Arabica. Abahanga bavuga ko kunywa ikawa igereranyije bifasha ubwonko gukora neza, kwita ku bintu ,itera imbaraga ku turemangingo ndetse no gufasha igogora kuri bamwe .

Ikawa igereranyije ishobora kugabanya ibyago by’indwara zidakira , gusa ingaruka zayo zishobora kuba mbi iyo ikoreshejwe cyane ari nyinshi kuko ikubuza ibitotsi ndetse no kongera umuvuduko w’amaraso, n’igogora.

Ibihugu biyoboye ibindi mu buhinzi bwa kawa ku isi ni Brezil , Vietnam , Colombia , Indoneziya, na Etiyopiya. Gusa u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku isi mu guhinga ikawa iryoha cyane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *