Hari abantu babona abandi barwaye Ise ariko ugasanga badafite amakuru ku gitera ubwo burwayi ntibamenye ko buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo no kugira imirire mibi ariko ikiza ku isonga mu kuyitera ni agakoko kitwa Malassezia furfur.
Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu.
Ise kugirango yitwe indwara ni uko iba yamaze kwiyongera ku ruhu,ari nabwo rutangira kugaragaraho amabara yijimye cyangwa se yerurutse bitewe n’uko uruhu rwawe rusa. Tumwe mu duce dukunda kwibasirwa n’Ise,ni mu gituza, ku nda, mu maha no ku bibero. Ishobora no gufata ahandi nko mu isura no kuruhu rw’umutwe.
Iyi ndwara usanga ikunda guhangayikisha abayirwaye iyo yibasiye mu gice cyo mu maso kuko nibwo usanga bafata iya mbere mu kwivuza.Nubwo utu dukoko dusanzwe tuba ku ruhu, hari ibintu bishobora gutuma twiyongera mu bwinshi.
Muri ibyo harimo nko kubira ibyuya,kugabanuka ku budahangarwa bw’umubiri kuba ahantu hashyuha cyane,kurwara indwara z’imirire mibi,kurwara indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri nka diyabete na SIDA n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye.
Mu miti ikoreshwa mu kurwanya indwara y’Ise harimo umuti witwa Selenium sulphide shampoo (Selsun): uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumeshesha n’imyenda yawe


