WhatsApp yareze leta y’u Buhinde kubera amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet iyi sosiyete ivuga ko “azahungabanya cyane” ubuzima bwite bw’abayikoresha.
Amategeko mashya agenga ikoreshwa rya internet mu Buhinde, yiswe ayo gukandamiza no gukomeretsa, aha guverinoma y’u Buhinde imbaraga nyinshi zo gukurikirana ibikorwa byo kuri interineti, harimo no gukurikirana porogaramu ubundi ziba zifunze ku muntu utari nyiri konti nka WhatsApp na Signal. Byatowe muri Gashyantare ariko byagombaga gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian ivuga.
Muri aya mategeko mashya, ibanga (encryption) rituma ibikorerwa kuri konti y’umuntu ku giti cye bidashobora kumenywa n’umuntu wo hanze rigomba kuvanwa muri WhatsApp mu Buhinde kandi ubutumwa bugomba gushyirwa mu bubiko “bukurikiranwa”. Guverinoma noneho izashobora kumenya no gufata ibyemezo ku bohereje ubutumwa mu gihe byemejwe ko bunyuranyije n’amategeko”.
WhatsApp, ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 400 mu Buhinde, ni igikoresho cy’ingenzi cy’itumanaho mu gihugu hose. miyoboro y’ingenzi ikoreshwa mu itumanaho muri iki gihugu. Mbere yari yavuze ko itazabika amakuru y’abayikoresha.
Kuri uyu wa Gatatu, iyi sosiyete yatanze ikirego mu nkiko zo muri Delhi ivuga ko amategeko mashya anyuranyije n’itegeko nshinga kandi ahonyora uburenganzira bw’abaturage bw’ibanga ku buzima bwabo bwite, nk’uko byavuzwe mu cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo mu 2017.
Ati: “Guverinoma zimwe na zimwe zirashaka guhatira ibigo by’ikoranabuhanga kumenya abohereje ubutumwa runaka kuri serivisi z’ubutumwa bwigenga. Iki gitekerezo cyitwa ‘traceability’, ”ibi bikaba byavuzwe na WhatsApp mu itangazo yashyize ahagaragara.
Ikomeza igira iti: “WhatsApp yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo turinde ibanga ry’ubutumwa bwite bw’abantu, akaba ari yo mpamvu twifatanya n’abandi mu kurwanya gukurikirana.”
Guverinoma ya Modi yaherukaga no guhangana na Twitter inshuro nyinshi, isaba ko uru rubuga rwakuraho tweet zirwanya guverinoma zijyanye n’imyigaragambyo y’abahinzi iherutse kuba muri iki gihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse na tweet iherutse kunenga uburyo guverinoma ikemura iki kibazo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


