Umugore ukorera ikigo gitwara imizigo FedEx muri Leta ya Iowa muri Amerika yakiriye inkuru itunguranye cyane, nyuma yo kwibarukira mu kazi atazi ko atwite.
Amethyst Blumberg, umukozi wa FedEx, ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, yumvise atamerewe neza mu mubiri maze ajya mu bwiherero. Icyo atari azi ni uko uwo mwanya wari ugiye guhindura ubuzima bwe burundu.
Ageze mu bwiherero, yatunguwe no kumva umwana atangiye kumanuka mu nzira ivamo umwana, amenya ko ari mu gihe cyo kubyara.
Mu kiganiro yagiranye na KENS 5, Amethyst yavuze ko mu byumweru 40 byose by’inda nta kimenyetso na kimwe cy’uko atwite yigeze agira. Ati: “Mu nda ya mbere nagize ibimenyetso byose bisanzwe. Ariko iyi yo byari bitandukanye rwose. Sinigeze numva ndwaye, ahubwo ibiro byanjye byaragabanukaga.”
Ibi byatumye atamenya ko atwite kugeza ku munota wa nyuma. Akimara kumva ko atangiye kubyara, yavuze ko atashoboye kuva ku bwiherero, ahitamo gufungura umuryango asaba ubufasha.
Abashinzwe ubutabazi bo mu Johnston-Grimes Fire District bahise bahagera saa 8:29 za mu gitondo, maze iminota ine gusa ishize, saa 8:33, umwana avuka ameze neza kandi atekanye. Nyuma, nyina n’umwana bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho neza.
Amethyst, ubu ufite abana babiri, yahise yita uwo mwana Onyx King Easterlie.