Mu kwezi gushize muri Leta ya Florida, polisi yataye muri yombi umugabo witwa Donald Calloway w’imyaka 53 nyuma yo gushinjwa ibikorwa bifitanye isano no guhohotera inyamaswa byakorewe ifarasi.
Ibi byabereye mu gace ka Lake Wales ku itariki ya 26 Ukuboza 2024 nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya babonye uyu mugabo ari gukora ayo mahano.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’iperereza yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, polisi ivuga ko yamenyeshejwe ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe ifarasi y’imyaka 28 yitwa Raven.
Umutangabuhamya uvuga ko yabonye ibyabaye byose yavuze ko yabonye Calloway ari hafi y’ifarasi ari kwikinisha ndetse akajya ananyuzamo akagaza iyi farasi.
Nyuma yo gukora ibyo ngo uyu mugabo ntiyarekeyeho ahubwo yahise afata igitsina cye atangira kugishyira mu zuru ry’iyi farasi.
Polisi ivuga ko yakiriye amashusho yerekana ibyavuzwe n’umutangabuhamya gusa ngo ayo amashusho ntagaragaza neza ko Calloway yashyize igitsina mu mazuru y’ifarasi.
Mu gihe yatabwaga muri yombi, Calloway yemeye ko ibyo yakoze byari “ubuswa,” agira ati: “Sinigeze ngira imibonano mpuzabitsina mu mezi abiri ashize, wenda byatewe n’umunaniro w’ibyifuzo by’imibonano mpuzabitsina.”
Calloway arashinjwa icyaha kimwe cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa kandi kugeza ubu aracyafunze nk’uko bigaragara mu nyandiko zashyizwe ku mugaragaro.