Umugabo witwa Musa Muhammad yitabye urukiko azira kwiba inkweto mu musigiti nk’uko kamera zabyerekanye.
Uyu mugabo w’imyaka 46 yatawe muri yombi ku wa 9 Kamena 2023 ubwo bari mu isengesho ryo ku gicamunsi.
Kamera zo mu musigiti zerekanye uwo Muhammad yambaye ikanzu ndende isanzwe yambarwa n’abaislam afite agakapu karimo umuguru w’inkweto wo mu bwoko bwa Puma zigura Amashilingi ibihumbi 10, 000
Nk’uko ubushinjacyaha bwa bigaruteho, uyu mugabo Muhammad ku matariki ya 16 Gicurasi 2023 ndetse n’iya 9 Kamena 2023, yagiye mu musigiti wo mu gace kitwa Banda mu mujyi wa Nairobi, ahaza aje gusenga ariko ahita aniba inkweto z’umugabo witwa Abdi Mohammed.
Amashusho ya CCTV yerekanye uyu mugabo aterura izo nkweto, yarangiza agahita azishyira mu gakapu yari yitwaje nk’uko urukiko rwabisobanuye.
Bagabo John


