Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Mansa ho muri Zambia yarokowe ari muzima nyuma y’uko ubwiherero bwa gakondo bumuguyeho ubwo yari arimo akora ibikomeye.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu ahagana saa saba z’amanywa n’iminota 53, mu Mudugudu wa Chitakwa. Uwo mugabo witwa Paul Kunda, bivugwa ko yaguye mu mwobo w’ubwiherero wapimaga metero 1.5 kuri 1, ukagira ubujyakuzimu burenga metero enye.
Umuvugizi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Mansa, Norman Kashi, yatangaje ko ubwo bwiherero bwaguye bukamugwaho, agatabwa n’amatafari yatwitswe arenga toni imwe n’igice cy’ubutaka bwivanze n’ibyari mu bwiherero.
Yagize ati: “Umugabo w’imyaka 42 yarokowe ari muzima n’itsinda rya ‘fire brigade’ ry’Umujyi wa Mansa, nyuma y’uko ubwiherero bwamuguyeho ubwo yari arimo gukora ibikomeye.”
Yakomeje asobanura ko ibyabaye byahise bitangazwa n’umutangabuhamya witwa Ruth Mwape, wahise ahamagara ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse.
Itsinda ry’ubutabazi ryabashije kumukuramo afite ibikomere byoroheje, ariko ubuzima bwe bumeze neza. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Senama Level One, aho ari gukurikiranwa n’abaganga.