Yagizwe umwere n’urukiko nyuma y’imyaka 70

Urukiko rwo mu Ntara ya Dallas rwatangaje ku mugaragaro ko Tommy Lee Walker, umunyamerika w’umwirabura wari warakatiwe igihano cy’urupfu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umuzungukazi witwaga Venice Parker, yagizwe umwere, nyuma y’imyaka 70 yari amaze afunzwe.

Walker yari afite imyaka 19 gusa ubwo yakatirwaga urwo rubanza mu 1954, maze akicwa mu 1956. Urukiko rwatangaje ko urwo rubanza rwari ikosa rikomeye ry’ubutabera, rwaranzwe n’ivangura rishingiye ku ruhu, gukoresha ibimenyetso bitizewe no guhatira uregwa kwiyemera icyaha atakoze.

Venice Parker, wari umubyeyi w’umwana umwe kandi akora mu iduka, yafashwe ku ngufu anicwa atewe inkota mu 1953, ubwo yari ategereje imodoka rusange hafi y’ikibuga cy’indege cya Dallas Love Field. Polisi yahise itangira gufata no kubaza abagabo benshi b’abirabura nta bimenyetso bifatika, kugeza ubwo Walker yashinjijwe icyo cyaha.

Nubwo Walker yari yarahakanye icyaha akanatanga ibimenyetso bivuga ko uwo munsi yari ari kumwe n’umukunzi we wari ugiye kubyara, ibyo kuba yarishe umuntu byemejwe n’abatangabuhamya 10, urukiko rwashingiye gusa ku kwiyemerera icyaha ku gahato ku ukekeweho, nyuma aza kukivuguruza.

Mu itangazo ryarwo, urukiko rwavuze ko Walker yarenganyijwe, ko ubushinjacyaha bwakoze amakosa akomeye, kandi ko urubanza rwose rwari rwarangiritse kubera ivangura n’akarengane byari byiganje muri Amerika muri iyo myaka.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’Urukiko rw’Akarere ka Dallas, cyitabiriwe n’abana b’impande zombi: Edward Smith, umuhungu wa Walker, na Joseph Parker, umuhungu wa Venice Parker. Aba bombi bahuye bwa mbere mu buzima bwabo, barahoberana, mu gikorwa cyafashwe nk’ikirenga ku mateka y’akababaro k’imyaka myinshi.

Umushinjacyaha Mukuru wa Dallas, John Creuzot, yavuze ko “ubutabera butagenerwa igihe,” ashimangira ko n’iyo byaba byaratinze, ukuri kugomba kuvugwa.

Edward Smith yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye atagira se, ariko ko iki cyemezo cy’urukiko kimuhaye ituze kuko isi yose imenyeshejwe ko se yari umwere.

Iperereza ryatumye Walker agirwa umwere ryakozwe ku bufatanye bw’Ibiro bishinzwe gusuzuma imanza zirimo amakosa muri Dallas, Umuryango Innocence Project, n’Ikigo cya Kaminuza ya Northeastern gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n’Ubutabera busesuye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *