96409289-0-image-a-11_1742503243331

Yagurishije umwana we ku mupfumu none bimukozeho

Urukiko rukuru rwa Afurika y’Epfo rwakatiye Kelly Smith igihano cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza umukobwa we w’imyaka itandatu, Joshlin Smith, mu rubanza rwakoze ku mitima y’Abanyafurika y’Epfo kuva ubwo uwo mwana yaburaga mu mwaka ushize.

Kelly Smith, n’umukunzi we Jacquen Appollis ndetse na mugenzi wabo Steveno Van Rhyn, bose bahamwe n’ibyaha byo gushimuta no gucuruza umwana.

Nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya mu rukiko, Smith yavuze ko yatanze umukobwa we kuri “sangoma” umupfumu, ku mafaranga angana na 20,000 rand (asaga Miliyoni 1.5 Frw), aho byavugwaga ko uwo mwana yari akenewe kubera “amaso n’uruhu rwe.”

Iperereza ryakozwe na polisi ntiryigeze ribasha kubona aho Joshlin aherereye kugeza ubu, nubwo hashize igihe kirekire hakoreshwa imbaraga mu kumushakisha.

Mu gusoma umwanzuro w’urubanza ku wa Kane, umucamanza Nathan Erasmus yavuze ko kuba aba bantu batatu bakoresha ibiyobyabwenge atari urwitwazo.

umucamanza Erasmus  ati: “Nta na kimwe mbona cyatuma bahabwa igihano cyoroheje kurusha igihano gikomeye gishoboka.”

Ku cyaha cyo gushimuta, bose bahawe igihano cy’imyaka 10 y’igifungo, uretse igihano cya burundu bahawe ku cyaha cyo gucuruza umwana.

Iyi dosiye yagaragaje ubukana bw’icuruzwa ry’abantu muri Afurika y’Epfo, ikongera gukangurira inzego za leta n’abaturage bose gukaza ingamba zo kurengera abana, cyane cyane mu miryango yugarijwe n’ibibazo by’ubukene n’ibiyobyabwenge.

Kugeza ubu irengero rya Joshlin Smith ntiriramenyekana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *