Umugore wo mu mujyi wa Melbourne yakoze benshi ku mutima nyuma yo kuragwa inzu yari amazemo imyaka irenga 23 ayikodesha, bitewe n’ubudahemuka n’imyitwarire myiza yamurangaga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Jane Sayner yatangiye gukodesha inzu ifite ibyumba bibiri byo kuraramo mu gace ka St Albans guhera mu mpera z’imyaka ya 1990. Nyir’inzu, John James Perrett, yari umushoramari mu by’ubutaka, gusa yapfuye mu 2020 afite imyaka 86.
Mu gihe cyose Sayner yamaze muri iyo nzu, yahoraga yishyura ubukode ku gihe, akabungabunga inzu n’ibiyikikije, ayitaho nk’aho ari iye bwite. Ibi byatumye nyir’inzu amubonamo umuntu wizewe, w’inyangamugayo kandi wubaha inshingano ze.
Perrett, wari udafite umuryango wa hafi, yafashe icyemezo cyo kumushyira mu bazaragwa imitungo ye ubwo yari arwaye indwara ya Parkinson ari mu kigo nderabuzima. Yahamagaye Sayner amumenyesha icyemezo cye, anamuhuza n’umwavoka we kugira ngo byose bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma y’urupfu rwe, umurage washyizwe mu bikorwa, maze Jane Sayner ahabwa inzu yose burundu.
Iyi nkuru yagaragaye bwa mbere mu itangazamakuru ryo muri Australia mu 2022, ariko yongeye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga vuba aha, ikaba yarashimishije abantu benshi bayibonamo urugero rwiza rw’ubumuntu, icyizere n’ubwubahane.