Umugore witwa Salamat Suleiman ubarizwa mu gihugu cya Zambia, yegereye ubutabera ngo ahabwe gatanya nyuma y’uko ngo umugabo we amutera akabariro agasohora amasohoro ameze nk’amazi.
Ni mu gihe hari hashize amezi abiri aba bombi bashakanye, ariko umugore akimara kubona icyo kibazo ngo yahisemo kugana inzira y’urukiko aho kugana kwa muganga.
Igitangazamakuru cyo muri Zambia gitangaza ko Salamat akigeza ikirego cye mu rukiko, yagiriwe inama yo kujyana umugabo we kwa muganga ariko ntiyabikozwa ahubwo ikimuraje ishinga akaba ari ugusaba gatanya ngo ace inzira ze.
Ku ruhande rw’umugabo wa Salamat avuga ko atifuza ko yatandukana n’umugore kuko akimukunze, icyakora akavuga ko yemera kugana muganga akabafasha bityo akitwara neza mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Umucamanza AbdulQadir Umar ufite Dosiye yabo, yasabye umugore ko yaha amahirwe ya kabiri umugabo ariko umugore akaba atabyiyumvisha.Umwanzuro ku by’uru rubanza ukazasomwa taliki 28 Kanama 2023.