Umugore witwa Bilungi Anne wo Mu karere ka Kitgum,muri Uganda yakase ubugabo bw’uwo bashakanye amuziza ko hashize igihe nta mibonano mpuzabitsina bakorana.
Uyu mugore Daily Monitor ivuga ko yari yasinze, yadukiriye umugabo we utatangajwe amazina ubwo yari amusanze asinziriye ahita amukata ubugabo yifashishije icyuma.
Iyi nkuru ivuga ko umugabo yakangukiye hejuru bakagundagurana ariko akaba yari arimo kuva amaraso menshi.
Abajijwe impamvu, Bilungi yatumye akora ibi uyu mugore yavuze ko ari igihano yahaye umugabo we babyaranye abana bane ariko akaba yari amaze icyumweru atamwirebera.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu uyu mugore acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Chirwa mu gihe umugabo we yajyanwe ku bitaro by’akarere ngo akurikiranwe n’abaganga.


