Uwahoze ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’ibitaro bya Mama Lucy mu gihugu cya Kenya, ukurikiranyweho gucuruza abana, yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 kubera kugurisha abana babiri.
Mu gihe yamuciraga urubanza, Umuyobozi mukuru wa Milimani, Esther Kimilu, yavuze ko uyu Fred Leparan yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma y’uko atigeze agaragaza impuhwe n’ubumuntu ubwo yacuruzaga aba bana.
Kimilu yavuze ko icyaha cyo gucuruza abana kigenda cyiyongera kandi ko akeneye gutanga igihano nk’isomo mu rwego rwo gukumira abakomeje kwijandika muri ubwo bugizi bwa nabi. Ikinyamakuru cyatangaje iyi nkuru bwa mbere, kivuga ko Fred atakoze aya marorerwa wenyine kuko ngo yari afatanyije na mugenzi we w’umugore witwa Selina Awour.
Urukiko rukaba rwategetse ko uyu Selina acibwa amashilingi (KSh 100.000) atayabona agafungwa imyaka ibiri nk’igihano cy’ubufatanyacyaha.Impamvu we yoroherejwe ibihano n’uko we ngo yemeye icyaha mu gihe mugenzi we Fred yinangiye bityo agakatirwa gufungwa imyaka 35 ariko icumi muri iyo akazayifungwa atari muri gereza.
Umucamanza Kimulu wakurikiranye iyi dosiye atewe impungenge no kuba ibibazo byo gucuruza abana bigenda byiyongera kandi ko bibangamiye umutekano w’igihugu. Urukiko rwongeye kuvuga ko nyuma yuko umwe mu bana bahuye bagurishijwe byamuviriyemo gupfa bikaza gutahurwa imburagihe.