Umuhanzi Yampano yatangaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava, nyuma y’igihe gito cyane yakiriye agakiza mu isengesho ryayobowe na Prophet Akim Hulleman.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, aho yagaragaje ibyishimo byinshi, agaruka ku rukundo afitiye Uwineza Vava ndetse n’icyizere afitiye ejo hazaza he.
Muri icyo kiganiro, Prophet Akim yabajije Yampano niba yiteguye kwinjira mu buzima bw’ubukwe, maze Yampano asubiza atazuyaje kandi yishimye cyane, avuga ko ari hafi kubikora.
Akim yakomeje kumubaza uwo ateganya kubakana na we, Yampano ashimangira ko afite umukunzi umwe rukumbi, yongeraho ko yitwa Uwineza Vava, agaragaza ko adakunda kugirana umubano n’abantu benshi icyarimwe.
Prophet Akim na we yemeje ko Uwineza Vava ari umukunzi wa Yampano by’ukuri, ahakana amakuru yavugwaga ko bombi baba baratandukanye. Yashimangiye ko bakundana, kandi ko biteguye kubaka urugo mu gihe cya vuba.
Muri iki kiganiro ntihavuzwemo igihe Yampano ashaka kuzarongorera umukunzi we gusa bemeza ko ari mu minsi ya vuba.
Uyu Uwineza Vava yampano avuga ko agiye kubakana na we ni umwe wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni y’uyu muhanzi aherutse kujya hanze.


