Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yakiriye umufana wayo wagenze iminsi 18 n’amaguru agiye kuyishyigikira ikina na Simba, gusa bikarangira umukino utabaye.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yagombaga gukina na mukeba wayo Simba, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya Tanzania.
Uyu mukino uzwi nka Kariakoo Derby wagombaga kubera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam, gusa uza gusubikwa kubera ko Yanga yanze kuwukina nyuma y’uko wari wigijweho inyuma amasaha abiri ugereranyije n’isaha ya saa kumi z’i Kigali wagombaga gutangiriraho.
Mu busanzwe iyo Yanga yakinnye na Simba, usanga igihugu cya Tanzania cyose cyahagurukijwe n’uyu mukino kubera igikundiro ariya makipe yombi afite.
Mu rwego rwo kureba ibirori bya ruhago uriya mukino utanga, usanga abafana baturuka imihanda yose ya Tanzania bajya kuwureba ku buryo hari n’abemera gukora urugendo rurerure n’amaguru kubera ubushobozi buke, kugira ngo barebe amakipe bihebeye.
Uku ni ko byagenze ubwo umufana wa Yanga Africans witwa Mansour yavaga i Kigoma mu Burengerazuba bwa Tanzania akerekeza i Dar Es Salaam ajya kureba ikipe yihebeye.
Ni urugendo mu busanzwe rureshya na Kilometero zirenga 1,200.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakoze urugendo rw’iminsi 18 n’amaguru kugira ngo abashe kureba ikipe ye ya Yanga Africans ikina na mukeba.
Kari agahinda gakomeye kuri Mansour ubwo byatangazwaga ko umukino wari waramuraje amajoro mu nzira utakibaye, gukora urugendo nka rwo asubira imuhira byo bikaba ingorabahizi.
Inkuru y’uyu mufana yaje kugera ku buyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans, biba ngombwa ko imushumbusha.
Ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi Mansour yakiriwe ku biro by’ikipe ya Yanga Africans, ahabwa ibirango by’iriya kipe mbere yo gutegerwa indege imusubiza imuhira.
Magingo aya ntiharamenyekana itariki umukino wa Simba SC na Yanga uzasubukurirwaho, gusa ejo ku wa Mbere Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yari yasabye Minisitiri wa Siporo mu gihugu gutangaza itariki nshya uriya mukino uzakinirwaho.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


