Rachel Bailey, umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wigeze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yonse umugabo we Alexander, yongeye kuvuga uko abyumva nyuma yo kubihagarika.
Mu 2016, ubwo bari mu biruhuko, Rachel yibagiwe ipompo yo gukama amashereka ye maze umugabo we amusaba kumwonsa kugira ngo amufashe gukemura ububabare yari afite kubera amashereka yari yabaye menshi.
Ibi byaje kubahesha ubwamamare ubwo babigaragarizaga muri filime mbarankuru “My Strange Addiction” mu 2023, aho bavuze ko byabafashije kubaka umubano wabo.
Mu kiganiro bashyize kuri YouTube vuba aha, bombi bemeye ko ubu babifata nk’inkuru itangaje ndetse iteye isoni kuyireba. Bavuze ko byari igihe cyihariye mu buzima bwabo, ariko ko batakongera kubikora.
Rachel yemeje ko icyo gihe byatumye umugabo we agira ubuzima bwiza kurushaho ndetse n’uruhu rwe rukagira itoto. Nubwo byafatwaga nk’ikintu kidasanzwe, bombi bahamije ko batigeze babifata nk’uko abantu benshi babifashe, ahubwo byari uburyo bwo kwegerana no kubana byimbitse.
Uyu muryango ufite abana batatu kandi ubu ntibakibikora kuko Rachel yamaze guhagarika gutanga amashereka. Bavuze ko nubwo bababajwe no kubivamo, basanze ari ngombwa gushaka izindi nzira zo gukomeza kubaka umubano wabo.




