Umwe mu bagore bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Brazil, Janaína Prazeres, yemeje ko yatakaje hafi miliyoni imwe y’amapawundi (£1,000,000) arenga miliyari y’amanyarwanda mu buvuzi bwo guhindura isura n’imiterere y’umubiri.
Uyu mugore w’imyaka 35, wagiye akorerwa ibi bikorwa inshuro 20, yavuze ko yahuye n’akaga ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya São Paulo muri Brazil, aho yasabwe ibisobanuro n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kubera ko basa n’abamwitiranyije.
Mu kiganiro yagiranye na Mail Online, yavuze ati: “Nari nzi ko ibi bishobora kuzambaho kuko nagiye mpindura isura kenshi, ariko sinigeze ntekereza ko bazansaba ibisobanuro ku kibuga cy’indege nta cyaha nakoze.”
Mu bikorwa byo guhindura isura yakoze harimo: guhindura imiterere y’uruhu n’imbavu, kwinjiza ibindi bice mu mubiri (fillers), kubagwa izuru inshuro nyinshi, guhindura imiterere y’ikibuno (Brazilian Butt Lift), kugorora umubiri (body lift) byamutwaye £66,000 hafi miliyoni 100 y’amanyarwanda.
Mu mwaka wa 2023, Janaína Prazeres yahawe izina rya “Umugore Utunganye” (Perfect Woman) n’ikinyamakuru Playboy Norway, nyuma yo gukoresha $300,000 arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ku bikorwa byo guhindura isura.
Yavuze ko kuba mwiza ari “ibanga ryo kugira ubuzima bwiza”, ati: “Ntimugomba gukumira amahirwe yo gushora imari mu bwiza bwanyu. Nibyo biguha icyizere n’ibyishimo.”
Nyuma y’ibibazo yahuriranye nabyo ku kibuga cy’indege, yavuze ko agiye guhindura amafoto ari ku byangombwa bye kugira ngo atazongera guhura n’ibibazo nk’ibyo.



